Print

BUGESERA:Uyu mugore yatunguranye avuga uburyo ku munsi umwe gusa ashobora kuryamana n’abagabo 10

Yanditwe na: Martin Munezero 12 September 2019 Yasuwe: 10251

Bamwe mu rubyiruko ntibatinya kuvuga ko ubwo buraya babukora, abandi bakemeza ko abasore baho bibagora gushaka ahubwo ko bahitamo gusambana, icyo bise ‘kugura ku biro’.

Tuyishimire Claire uvuga ko benshi bamuzi ku izina rya Kibetezi kubera kunywa inzoga nyinshi, ni umubyeyi w’abana bane, akomoka mu Karere ka Bugesera, akaba adatinya kuvuga ko akora uburaya, ku munsi ngo akaba yakwakira abagabo 10 abaye yababonye.

Aganira na Flash Tv, uyu mubyeyi yayihamirije ko bigoye kubona umugabo basambana akamwishyura amafaranga arenga ibihumbi bitanu (5000Frs) ariko na none ko bitakoroha kugira uwo yemerera afite ari munsi ya 1000Frs.

Yagize ati “Banyise kibetezi kubera ko nkunda Urwagwa, abasore ntabwo bashaka ahubwo bahitamo kugura ku biro.”

Abajijwe amafaranga acira iyo hari umugabo ushaka ko basambana, yagize ati “Ayo mbonye yose ndayafata kuko njye nshaje, mfite abana bane, ubwo se navuga ngo ndashaka bitanu, ubwo hagize uyampa nayafata n’uwampa 1000 nayafata, nta munsi yayo, ayo 1000 niyo make.”

Abajijwe umubare w’abagabo yakwakira ku munsi, yasubije ati “Abo mbonye bose keretse utayafite niwe ntakwakira, n’icumi nabakira nkanswe batatu, niko kazi kanjye na Leta irabizi.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko afite imyaka 26, n’igihe yari agifite imyaka 14 uburaya ngo akaba yarabukoraga. Kubera ubupfubyi ngo niyo mpamvu yatumye ahigira ubuzima muri ubu buryo ndetse ko nta mugabo yasubiza inyuma mu gihe abona amushaka.

Mu gihe Minisiteri y’ubuzima ikangurira buri wese kwipimisha ngo arebe aho ubuzima bwe buhagaze, Claire we avuga ko atabibonera akanya ko kujya kwa muganga kwipimisha ngo arebe ko ataba yaranduye ubwandu bw’agakoko gatera Sida cyangwa izindi ndwara, gusa ngo muri ubwo busambanyi akora yibuka gukoresha agakingirizo.

Kimwe n’abandi bakobwa bagenzi b’uyu bise Kibetezi, bavuga ko abagabo babuze kubera ubukene, aho kubana n’umuntu ngo uzamuta mu nzu akigendera kandi nayo ari inkodeshanyo ngo bagahitamo kuyoboka uburaya.