Print

Manzi Thierry na Djabel biyemeje kwishyura agahimbazamusyi abakinnyi 12 batandukanye na Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2019 Yasuwe: 5957

Aba bakinnyi baherutse guhirwa bagahabwa akayabo na APR FC kugira ngo bayerekezemo,bafashe umwanzuro wo kwibuka bagenzi babo baruhanye mu mwaka w’imikino ushize bagatwara shampiyona muri Rayon Sports ariko ntibahabwe agahimbazamusyi k’ibihumbi 500 FRW,aho ngo bagiye kubaha ibihumbi 250 FRW buri umwe.

Manishimwe Djabel wari kapiteni wungirije muri Rayon Sports, yabwiye ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru ko we na Manzi Thierry wari kapiteni, biyemeje gutanga ibihumbi 250 frw kuri buri mukinnyi wamaze gutandukana n’iyi kipe cyane ko ngo abayirimo bo bashobora kuzishyurwa.

Yagize ati"Yego ni byo,njye na Thierry tuzayatanga, tuzayaha abakinnyi bagera kuri 12, ubu nonaha ntabwo nahita nkubwira amazina yabo bose kuko ndimo ndihuta ngiye mu myitozo, ariko ni abakinnyi bamaze gutandukana na Rayon Sports, kuko babwiwe ko ayo mafaranga batazayabona, buri umwe tuzamuha ibihumbi 250."

Bamwe mu bakinnyi bashobora kuzahabwa aya mafaranga barimo Niyonzima Olivier Sefu, Bukuru Christophe, Mutsinzi Ange bakina muri APR FC, Bashunga Abouba ukina muri Zambia mu ikipe ya Buildcon, umunyezamu Kassim udafite ikipe kuri ubu, Mudeyi Suleiman werekeje muri Sunrise, Tuyishime Eric Congolais wagiye muri Mukura VS, Mugisha Francois Master werekeje muri Bugesera FC.

Mu minsi ishize umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yavuze ko bamwe mu bakinnyi bayivuyemo nabi batazabona kuri aya mafaranga ibihumbi 500 FRW by’agahimbazamusyi ko gutwara shampiyona barimo Manzi Thierry,Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djabel.


Comments

denys 13 September 2019

Ko numva ibyo aba bana bagiye gukora bibariye ahantu ra bababajwe ningufu bagenzi babo bakoresheje ngo batware championnat ubuyobozi ntibubihe agaciro


bahati 13 September 2019

Murarushaho kuzamura urwango no guhangana kuko si uko mufite menshi cyangwa mubakunda Ubwo ni ukwiyemera kandi izna rayon ntimurizi gusa narikubishima iyo muyabaha nyuma bo bakabashima mutabanje kwiyemera mwitabgazamakuru


Claude Y. 12 September 2019

Ariko ye!Ubwose mushaka kugaragaza iki?nonese bababahuzagurika Rayon yayabuze ? ibyo ni ubwiyemezi iyo muba Abakristu mwakayafashije imfubyi abapfakazi n’abandi batishoboye !


Ali 12 September 2019

bareke birate baratekerez ko bamaz gukira cg nukigira ngo berekana ko aho bagiy hari amaf.menshi
Nne c abo bashaka gufasha nuko batishoboye?ako ni agasuzuguro kbsa,bayafashe c bakajya gufasha abatishoboy?iryo nihangana ridafite umumaro,ninabwo mbyumvise kbsa


rubyogo 12 September 2019

Unyumvire abiyemezi !!!! U Rwanda rufite abakene bakeneye ubufasha, abarwayi bari mubitaro batagira ibyo kurya , impfubyi nabatagira kivurira ! Abo nibo Bibiliya yatubwiye ! Naho gukora ibidakenewe ngo bakurebe ibyo nta mumaro bigira hano kwisi no mubihe bizaza!! Nimwongere mutekereze neza


Ndayizeye 12 September 2019

Ubwo ni ubwiyemezi, bibaye ari imbaraga zabo bwite. Bagombye kureba akazi kabo ibyo hanze bidakwiye bakabireka kuko nk’ibyo ndakeka nitari ngomba. Barahima nde ubwo? Baragaragaza ko bahembwa menshi? Mu Rwanda kweri!!! Nta bajyanama bahaba?