Print

RIB yataye muri yombi abakekwaho kwica umunyeshuli wo muri kaminuza yahoze ari KIST

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2019 Yasuwe: 7320

Umurambo wa Sandrine Imanishimwe wabonetse mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 08 Nzeri, 2019, ubonwa n’abanyeshuri bahiga,hafi y’inyubako yitwa KIST 4, hafi y’amacumbi.

RIB yatangarije kuri Twitter yayo kuri uyu wa Kane ko kugeza ubu hamaze gufatwa abantu babiri bakekwaho gucura umugambi wo kwica uyu munyeshuri wigaga Ubutabire akomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Yagize iti “RIB yafashe babiri bakekwaho gucura umugambi no kwica Imanishimwe Sandrine, barimo uwahoze ari umukunzi we. Imanishimwe yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, akaba yarishwe ku itariki ya 8 Nzeri 2019.