Print

Umuhanzi Burna Boy yakoreye umufana we agashya katarakorwa n’undi muhanzi wese mu gitaramo cye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 12 September 2019 Yasuwe: 2932

Kuya 11 Nzeli 2019 Burna Boy yakoreye igitaramo Atlanta muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagaragaje imbaraga nyinshi ku rubyiniro aririmba abivanga no kubyina. Yaririmbye indirimbo ze zikunzwe nka ‘Ja Ara E’, ‘Any body’, ‘Dangote’, ‘Pull up’, ‘Soke’, ‘Kill Dem’ n’izindi.

Ikinyamakuru Pulse cyanditse ko yasabye abacuranzi be n’abaririmbyi be guhagarika by’akanya gato asaba abafana babiri bari mu gitaramo cye batagaragazaga ibyishimo gusohoka.

Yabwiye umwe muri abo bafana gutaha cyangwa se akajya inyuma y’abandi amusubiza amafaranga yari yishyuye. Mu gihe cy’umunota umwe uyu muhanzi yavuze ko isura y’uwo mufana ntacyo iri kumufasha kuko yamurebaga gusa adafatanya nawe kwishima.

Amashusho ari ku rubuga rwa Instagram rwa Okayafrica, agaragaza Burna Boy akora mu mufuko w’ipantalo agakuramo amafaranga akayahereza umufana avuga ko atari yishimye mu gitaramo.

Uyu muhanzi ntiyumva ukuntu yakoze uko ashoboye ku rubyiniro ariko umufana ntiyishime, Uyu muhanzi avuga ko bitumvikana kuba umuntu yakwitabira igitaramo ariko ntiyishime mu gihe yakoze uko ashoboye kugira ngo amushimishe. Ati “…Waje gukora iki hano? Abashinzwe umutekano uyu muntu ave imbere yanjye. Ashobora kujya inyuma y’abandi ariko sinshaka gukomeza kumubona imbere yanjye.”

Burna Boy yasubije amafanga umufana utishimye

Akomeza avuga ko abafana bari imbere ari abe kuko bamugaragarije kumushyigikira kuva atangiye igiraramo. Yongera ko aba yakoze uko ashoboye, akabira ibyuya, agakoresha imbaraga nyinshi ku rubyiniro ariko ngo yatunguwe no kuririmba umufana akifata nk’aho ari mu rusengero.