Print

Ernest yaguye gitumo umugore we ari gusambana n’umugabo baturanye ahita yiyahura

Yanditwe na: Martin Munezero 13 September 2019 Yasuwe: 26778

Ibi byabaye mu mpere z’icyumweru gishize tariki 8 Nzeri 2019 nk’uko umuvugizi wa polisi mu karere ka Chitipa, Gladwell Simwaka, yabyemeje.

Simwaka avuga ko mbere y’uko nyakwigendera Ernest Kabaghe yiyahura, umugore we n’uwo mugabo yabafashe ubwo bari bajyanye kureba aho babyina imbyino yitwa Malipenga yo mu gihugu cya Malawi.

Ati: “Aho hantu, umugore yari yajyanyeyo n’undi mugabo mu buryo bw’ibanga. Umugabo we yarabakurikiye ubwo yabagwaga gitumo, asanga barimo gusambana.”

Simwaka yakomeje avuga ko nyuma y’uko bombi bagera mu rugo, umugabo yabwiye umugore we ko atazongera kumubona ukundi mu buzima bwe.

Igitondo cyakurikiye umurambo wa Kabaghe bawubonye uri kunagana mu giti kiri mu gashyamba kari hafi y’aho atuye. Bakiwubona bahise bawujyana mu buruhukiro bw’ibitaro, bawupimye basanga nyakwigendera yazize kwimanika mu kagozi umwuka ukabura agahita apfa. Nyakwigendera yapfuye asize abana batatu yari yarabyaranye n’umugore we.


Comments

mazina 15 September 2019

Ubusambanyi bukorwa na millions and millions z’abantu kandi butera ibibazo byinshi bikomeye: Gufungwa,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Nkuko Yesaya 48 umurongo wa 18 havuga,turamutse twumviye Imana nibwo twagira amahoro gusa.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka. It is a matter of time.Niwo muti w’ibabazo biri mu isi.


Rugandikabagore 14 September 2019

Ego ko, ntacyo yakoze ahubwo yabahaye rugari ngo baze babikora none ho ntawe bikanga. Muri make nuko atakiriho ariko ni uwo kugawa pe!