Print

Umwana w’imyaka 2 yanigishije nyina ikirahuri cy’idirishya ry’imodoka arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 September 2019 Yasuwe: 4033

Uyu mugore yahuye n’uruva gusenya ubwo yinjizaga umutwe mu idirishya ry’imodoka yarimo uyu mwana we,wahise afunga ikirahuri cy’iryo dirisha riramukanda hafi yo gupfa.

Uyu mwana w’uyu mugore yakubaganye ahita afunga ikirahuri cy’idirisha,kirazamuka kimufata ijosi,ananirwa kucyigobotora bimuviramo urupfu.

Yulia Sharko wagombaga kuzuza imyaka 21 ku munsi yapfiriyeho,yashatse gukura umukobwa we mu modoka ya BMW anyuze mu idirishya ry’imbere ryari ridafunze ikirahuri,uyu mwana we aba arakubaganye aragifunga gifata uyu mubyeyi we ijosi.

Umugabo witwa Arthur wa Yulia Sharko yahageze asanga umugore we yataye ubwenge nyuma y’iyi mpanuka yagize,agerageza gufungura iki kirahuri akuramo umutwe w’umugore we.

Yulia yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya nubwo yari yaheze umwuka gusa nyuma y’iminsi 8 yahise apfa kubera ko imwe mu minsi yo mu ijosi yari yacitse.

Dmitry Ivanyuk ushinzwe iperereza muri Belarus yagize ati “Uyu mugore yari kumwe n’umuryango we mu gace ka Staroe Selo.Kuwa 32 Kanama saa kumi nibwo umugabo we yamusanze yataye ubwenge,ijosi rye ryafashwe mu kirahuri mu muryango w’imbere w’imodoka yabo.”