Print

Kayitare Wayitare Dembe yakiriye ku kibuga cy’indege i Kanombe umuzungukazi uvuye muri Amerika agiye kwifashisha mu mashusho y’indirimbo ye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 September 2019 Yasuwe: 2664

Kuri uyu wa gatatu tariki 12 mu masaha ya saa cyenda nibwo umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe yarari ku kibuga cy’indege i Kanombe na bamwe mu nshuti ze bategereje uyu muzungukazi witwa Maya,aho bivugwa ko ikimuzanye ari ukwifashishwa mu mashusho y’indirimbo nshya ya Kayitare.

Maya umaze amezi agera kuri atanu asubiye iwabo muri Amerika,aganira n’ikinyamakuru UMURYANGO,yatubwiye ko yari akumbuye Kigali ndetse n’inshuti ze zo mu Rwanda,hanyuma mu byo kurya ngo yari akumbuye ni Capati z’Inyamirambo n’umuceri w’ipirawu.

Tumubajije iby’indirimbo bivugwa ko aje kugaragaramo ya Kayitare Wayitare,yaduhamirije ko aribyo koko aje kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo ya Kayitare kuko ngo yabimusabye bitewe n’uburyo yitwaye mu mashusho y’indirimbo ye imaze amezi agera kuri atandatu igiye hanze akabikunda ndetse n’abafana be bakabishima.

Twagize amatsiko yo kumenya izina ry’iyi ndirimbo ya Kayitare yatumye Maya yurira indege ava muri Amerika aje kwifashishwa mu mashusho yayo,gusa ntiyashatse guhita aduhishurira izina ryayo ndetse nicyo igamije,atubwira ko ngo yaba yishe umuti gusa ngo ni nziza ndetse n’abakunzi be n’ab’umuziki nyarwanda muri rusange ngo bazayishimira cyane bitewe nuko bazamwumva mu njyana batacyekaga ko yashobora.

Amashusho y’iyi ndirimbo bikaba biteganyijwe ko ngo azafatwa kuri uyu wa gatandatu tariki 14,ndetse akazafatwa n’umusore nawe witwa Sincerite waturutse mu gihugu cya Kenya azanywe no gukora amashusho y’iyi ndirimbo ya Kayitare Wayitare Dembe.

Maya akomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba ngo ari n’umuhanga mu gutegura imishinga.