Print

Nana wo muri City Maid yavuze ku by’urukundo rwe na Kizito Mihigo n’ubukwe bwabo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 September 2019 Yasuwe: 15748

Mu minsi yashize ni bwo byavuzwe ko uyu mukobwa ari mu rukundo na Kizito Mihigo, ndetse nyuma yo gufungurwa hari abavuze ko aba bombi bitegura gukora ubukwe.

Aya makuru uyu mukobwa akaba yayateye utwatsi avuga ko n’ubu we na Kizito ari inshuti ariko nta byo gukundana.

Yagize ati”Kizito ni inshuti yanjye kuva kera n’ubu aracyari inshuti yanjye, tumaze igihe kinini tuziranye ariko ntabwo dukundana.”

Ku kijyanye n’ibyavuzwe by’ubukwe bwe na Kizito yagize ati”ntabwo ibyo bintu byigeze biba bibaho, ni amakabyankuru ntabwo njyewe mbizi, nta nibyo yigeze ansaba.”

Nana yahishuye ko afite umukunzi kandi bameranye neza atifuje gutangaza amazina ye, ngo nta gihindutse bazakora ubukwe umwaka utaha wa 2020.


Comments

KIKI 13 September 2019

ariko iyi couple yaba ari ok,ahubwo Kizito ntagotwe,nana nawe ntiyirangareho.