Print

Umuraperi w’umunyapolitiki ukomeye muri Cameroun yakoze amateka akorera ubukwe bwe n’umuzungukazi w’umudipolomate muri Gereza yarafungiyemo

Yanditwe na: Martin Munezero 13 September 2019 Yasuwe: 3030

Uyu muhanzi nyakoze ubukwe hamwe n’umukunzi we Erja Kaikkonen usanzwe ari Umudipolomate nk’uko inkuru ya Jeune Afrique yabitangaje.

Erja Kaikkonen ukomoka muri Finlande asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu Murwa Mukuru wa Cameroun, Yaoundé.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye mu Gereza nkuru ya Yaoundé. Iby’umunezezo w’urukundo rw’aba bombi byamenyekanye muri Mata uyu mwaka.

Valsero yafunzwe ku wa 26 Mutarama 2019 azira kugaragaza ibitagenda ku buyobozi buriho atavuga rumwe nabwo.

Valsero, ubusanzwe yitwa Gaston Philippe Abe Abe. Yavutse ku wa 12 Nzeri 1975. Yagiye kuba muri Cameroun mu 1987 i Yaoundé aho yabanaga na se.

Valsero yibonye nk’umuraperi w’umunyapolitiki atangira kuririmba ibihangano byibasira Perezida w’igihugu cye Paul Biya w’imyaka 86 birimo “Çe pays tue les jeunes”, “Ne me parlez plus de ce pays” yamenyekanye cyane nka “Lettre au president” n’izindi.

Valsero yagiye afungwa kenshi (nk’uko n’ubu bimeze azira kutavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu gihugu cye) ndetse n’ibitaramo bye akenshi bikaburizwamo. Aheruka gushyira hanze album mu 2015 yise ‘Intensité’.