Print

Sobanukirwa uko abarimu bakosora ibizamini bya Leta batoranywa n’amafaranga buri umwe agenda ahembwa

Yanditwe na: Martin Munezero 13 September 2019 Yasuwe: 4157

Ibyo bizamini bikosorwa n’abarimu baba batoranyijwe mu gihugu hose, nyuma yo kwandika babisaba, abujuje ibisabwa bagahabwa ikizamini, hanyuma abagitsinze bagahabwa ako kazi.

Kwiyandikisha ku barimu bagomba gukosora ibizamini bya Leta by’uyu mwaka wa 2019, byatangiye tariki ya 01 bikazageza kuri 15 Nzeri 2019.

Abantu benshi baba bashaka kumenya icyo bagenderaho batoranya abakosora, ubwoko bw’ibizami abatoranyijwe bahabwa, ndetse niba hari n’inyungu ukosora akuramo.

Abantu batandukanye baganiriye na Kigali Today dukesha iyi nkuru basobanuye ko buri mwarimu aba afite uburenganzira bwo gusaba gukosora ibizamini bya Leta mu cyiciro yigishamo, kandi ko abatoranyijwe bakora ibizamini mu isomo (subject) bazakosora bageze aho bakosorera, hanyuma abagize hejuru y’amanota 60% bakaba aribo bemererwa, naho abagize munsi yayo bakitahira.

Bavuga kandi ko umwarimu ukosora ikizamini cya Leta aba agenewe umushahara w’amafaranga y’u Rwanda 360 ku wakosoye umunyeshuri umwe wo mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye (A’level), 316Frs ku wakosoye umunyeshuri umwe wo mu cyiciro rusange (O’Level) na 220Frws ku mwarimu wakosoye umunyeshuri usoza icyiciro cy’amashuri abanza (P6).

Ibi bisobanuye ko umwarimo ahembwa amafaranga bitewe n’umubare w’abanyeshuri yakosoye mu cyiciro yakosoyemo.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya G.S Mwendo mu karere ka Bugesera, Ntakaziraho Venuste, agira ati “Iyo bagezeyo bakora ikizamini cyakozwe n’abanyeshuri bakagira inota bafatiraho utarigezeho agataha. Ikindi ni uko hari ibigenderwaho (Criteria), nk’ ingengabihe igaragaza amasomo umwarimu usaba gukosora yigisha (time table), isinywe n’umuyobozi w’ishuri, kopi y’impamyabumenyi ndetse n’indangamuntu, waba warigeze gukosora ugashyiraho n’icyemezo cy’uko wigeze kubikora”.

Dr. Sebaganwa Alphonse, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibizamini n’isuzumabumenyi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), yabwiye Kigali Today ko ibisabwa byose kugira ngo umwarimu asabe gukora ibizami bya Leta biri ku rubuga rw’icyo kigo (website), ndetse yemeza ko umwarimu ahembwa bitewe n’impapuro yakosoye.

Ati “Umwarimu mbere na mbere yunguka ko hari serivisi ahaye igihugu. Nta mpungenge z’uko abarimu bakwitwaza ko bahemberwa umubare w’ibyo bakosoye, kuko urupapuro rugomba kunyura mu maboko y’abantu batandatu bakarukosora. Urumva rero ko niba uwa mbere akosoye nabi, bitagera ku wa 6 nawe agikosora nabi.”

Gukosora ibizamini habamo ibyiciro bitandukanye, kandi bihembwa mu buryo butandukanye. Nyuma y’ icyiciro cy’abakosozi (markers) ari bo bahembwa 360Frws ku wakosoye umunyeshuri umwe urangiza ayisumbuye na 316Frws ku wakosoye urangiza icyiciro rusange cy’ayisumbuye, haza icyiciro cy’umuntu uhagarariye itsinda ry’abantu nka 5 (team leaders) muri buri somo runaka, agahembwa 12,000frw buri munsi.

Hari kandi icyiciro cy’abahagarariye isomo rimwe cyangwa abiri bitewe n’impamvu (chief markers), abo bagahembwa 12.500frws ku munsi, ndetse n’ icyiciro cy’abashinzwe kugenzura niba amanota ateranyije neza (checkers) abo bagahembwa 8.000Frws ku munsi, uhereye igihe batangiriye.

Inkuru ya Kigalitoday


Comments

muhayimana jean Baptiste 10 June 2022

Njyewe Niyandikishije mubazakosora 2019.mumashuri abanza noneho amasomo nasabye bayaha abandi Kandi byose narimbyujuje byo kuba natoranywa


Mugabo Ferdinand 8 December 2021

Wapi kbx ntituzi uko batoranywa