Print

Tanasha yavuze ku ifoto y’umwana Diamond aherutse gushyira hanze

Yanditwe na: Martin Munezero 13 September 2019 Yasuwe: 6050

Abinyujije kurubuga rwe rwa Instagram, Tanasha yanditseho amagambo agaragaza ko ibiri gukorwa bitamushimishije (ifoto Diamond aherutse gushyira hanze igasakazwa), aboneraho no gutangza ko agitwite bityo ko uwo mwana ataruwe.

Yagize ”NIzere ko mu meze neza mwese muri kuvuga ko nabyaye ndakeka nabahaye ijwi ribisobanura uyu mwana si uwanjye.”

Ibi byavuzwe nyuma yo kubona umugabo we Diamond Platnumz agarutse muri Tanzaniya nyuma yo kuva mu bitaramo bizenguruka umugabane w’uburayi, bagakeka ko yaba aje kureba umugore we wari mu bitaro bya Aga Khan hospital ari naho uyu Tanasha azabyarira.

Tariki 7 Nyakanga 2019 nibwo Diamond yatangaje ku mugaragaro ko bitegura kwibaruka umwana w’umuhungu icyo gihe akaba yaratangaje ko inda ifite amezi arindwi.