Print

Umushoferi wa KBS uherutse gufatwa amashusho ari gutuka umugenzi yahawe ibaruwa imuhagarika ku kazi yanga kuyakira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 September 2019 Yasuwe: 15877

Uyu mushoferi wacitswe na kamere, agatukana bikomeye n’umugenzi yari atwaye mu modoka itwara abagenzi ya KBS,yahawe ibaruwa n’umuhesha w’inkiko w’umwuga, Ubazese Justine,arayisoma ariko yanga kumusinyira ko ayifashe uyu nawe ahita abimenyesha izindi nzego.

Uyu mushoferi wari umaze amezi 3 ashakisha uko yabona amasezerano yo gukorera iki kigo,yatukanye n’umugenzi yari atwaye mu modoka itwara abagenzi bamwe bamufata amashusho bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga bituma abakoresha be bamwandikira bamumenyesha ko ahagaritswe kubera imyitwarire mibi.




Iyi niyo baruwa yandikiwe Minani yanga gusinyira ko ayifashe