Print

Kimenyi Yves yamenweho imvura y’amafaranga n’abafana bimutera ikiniga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 September 2019 Yasuwe: 6163

Kimenyi Yves yagaragarijwe urukundo n’abafana ba Rayon Sports nyuma yo kuyifasha kugera ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ry’Agaciro 2019, akuyemo penaliti ebyiri za Police FC,bituma iyi kipe ye itsinda penaliti 4-3.

Aka kazi ntikagombaga kuba imfabusa imbere y’abafana ba Rayon Sports,bahise bamuhamagara,agenda aca iruhahnde rwa stade bamumenaho imvura y’amafaranga.

Kimenyi yavuye ku muryango wa 11 agera muri 17 atoragura amafaranga yahabwaga n’abafana ba Rayon Sports, igikapu cyanditseho Agaciro yayashyiragamo kiruzura.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru,ikiniga cyamufashe kubera urukundo yari amaze kwerekwa,niko kurira ndetse avuga ko iki kiri mu bihe byiza atazibagirwa nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru .Kubera ukuntu aya mafaranga yari menshi cyane,Kimenyi yafashijwe n’ushinzwe discipline muri Rayon Sports Gatete Ahmed,n’abanyamakuru batandukanye.

Yagize ati " Ndishimye birenze,birenze ariko...kuva nakina umupira wanjye, no mu gihe cyose nzabaho,sinzi, ni urukundo rwinshi, birandenze kabisa (aha yahise afatwa n’ikiniga, yipfuka mu maso)."

Kimenyi yabwiye abafana ko kwitwara neza kuri penaliti yabifashijwemo n’umutoza ndetse na mugenzi we Mazimpaka Andre bamugiriye inama yo kutagira igihunga nokureba umukinnyi ugiye gutera penaliti mu maso.Yavuze ko we na bagenzi be bifuza gushyira iki gikombe mu bindi 2 baheruka gutwara.

Ubu butwari bwa Kimenyi bwatumye atorwa nk’umukinnyi w’umukino ndetse ikirenzeho afashe Rayon Sports yavuze ko akunda cyane kubona itike yo kwerekeza ku mukino wa nyuma w’Agaciro 2019 izahuriraho na Mukura VS aho itwaye igikombe cyaba kibaye icya 3 yikurikiranya.

Kimenyi Yves niwe munyarwanda wa mbere abafana ba Rayon Sports bahundagajeho amafaranga nyuma yo kubikorera Jules Ulimwengu na Micheal Sarpong mu minsi yashize.




Kimenyi yarijijwe n’urukundo abafana ba Rayon Sports bamweretse


Comments

mazina 15 September 2019

This is a very good gesture of sympathy.Abakinnyi b’umupira benshi urabakiza.Urugero rwiza ni Ronaldo na Messi,babona + 2 billions ku kwezi.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.


Bosco 15 September 2019

Umunsi yatsinzwe bazamutera amabuye aba Rayon ntabazi