Print

Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter bibasiye bikomeye Twagiramungu Faustin nyuma yo kwita Perezida Kagame umunyabyaha

Yanditwe na: Martin Munezero 14 September 2019 Yasuwe: 8782

Twagiramungu yagize ati” Mu wa 1994 UE (Umuryango w’ububwe bw’Uburayi) na ONU (Umuryango w’abibumbye) banze gutanga ubufasha ku Rwanda bwo guhagarika Jenoside yatangijwe na Paul Kagame, wishe perezida Habyarimana. Aho kumuta muri yombi kubera ibyaha bye, bamugiriye ikizere bamuha kwakira impunzi z’Abanyafurika zanzwe i Burayi.”

Aya magambo ya Twagiramungu yahise azamura amarangamutima y’abakoresha Twitter, batangira kumusubiza bamwuka inabi.

Uwitwa Mirindi yavuze ko Twagiramungu ari umutindi ku mutima, ineza ikaba ikizira ku mutima we.

Ati” Uyu ni umutindi (umukene ukabije) kumutima. Ineza ni ikizira kuri we, umutima we wabaye imbata y’urwango, inda nini yamugize impumyi ntashobora kubona ibyiza perezida Kagame agirira u Rwanda. Mureke ategereze iminsi niyo mwarimu mwiza, ikibabaje azava ku isi asize umurage mubi”.

Uwitwa Mashuba Muhammed we yibukije Twagiramungu ko yagiye agirana ibibazo na Repubulika zose.

Ati” Ariko wowe uhorana ibibazo na leta zose? Repubulika ya 1,2,3,4,…. uzarinda upfa utanyuzwe keretse nubona isi yawe wenyine ujyamo! Ikibazo nabwo watangira gushwana n’ibishwi n’ibisiga.”

Ally Wilson we yibukije Twagiramungu ko atari kuba Minisitiri w’intebe iyo Perezida Kagame adahagarika Jenoside.

Ati” Iyo adahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubu Uba ubayeho ute ? Wirirwa Usakuza ngo uri Prime Minister wari kumuba mu Kihe Gihugu ? Reka Gusaza Wanduranya RUKOKOMA We. Kuva Wabaho wari Bwashimire na RIMWE ?”

Wilson yongeyeho ati” Iyo Perezida Kagame atahaba ngo atabarire Twagiramungu n’ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Stade Amahoro, wakabaye uri amateka. UN, UE n’Ububiligi baradutereranye. Turashima Imana yaduhaye Kagame n’ingabo za APR ngo badutabare. Umeze nka bariya bany-Afurika y’Epfo bibagiwe abavandimwe babo nyuma y’imyaka mike.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV we yabajije Twagiramungu niba kwita ku bakeneye ubufasha ari icyaha, yongeraho ko ari igisebo ku musaza nka we.

Ati” Gufasha abantu bakeneye ubufasha ni icyaha kuri wowe? Urasebye Muzee!”

Aba si bo bonyine bavuze ku magambo ya Twagiramungu kuko hari n’abandi benshi bagiye bamusaba gusaza atanduranyije.

Si ubwa mbere Twagiramungu yanditse amagambo asebya umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, gusa incuro nyinshi abikora Abanyarwanda bahita bamusamira hejuru bamwereka ko ibitekerezo bye nta shingiro bifite.


Comments

Uzaribara 16 September 2019

Urushyize cyera ruhinyuza Intwari uyu mukecuru politic yarayigerageje iramunanira mu mureke ashigaje iminsi Mike gusa ikiza nuko abanyarwanda benshi(kuko harimo n’abandi bake bagendera mukigare) tutagendera mu mwijima twarabonye umucyo ubundi umurwayi iyo agiye gupfa ata ibitabapfu


shumbusho 15 September 2019

Ariko se murahora iki Rukokoma??Bible ubwayo,muli Umubwiriza 7:20,havuga ko "nta muntu n’umwe udakora icyaha".Na Twagiramungu ni umunyabyaha.Icyangombwa ni ukwihana,ukareka ibyaha,kugirango uzabe muli paradizo.Muli Politike haberamo ibyaha byinshi cyane:Ubwicanyi,inzangano,gusahura igihugu,gutonesha bamwe,etc...Niyo mpamvu bamwe,kubera kwirinda gukora ibyo imana itubuza,bahitamo kutajya muli politike,kugirango bazabe muli paradizo.


Frank 15 September 2019

Ikikigabo kizapfa nabi kizapfana ubugome buhoraho kibagiwe ibyo APR na HE Paul bagikoreye none kiravuga ubusa inda nini gusa amagambo yawe ntaho azakugeza uzapfa wangara kugasi ubitewe ninda nini nubugome bwawe ntamugayo ufite aho ubikomora ushaje nabi


Mparambo 14 September 2019

Ariko se ubundi hari aho bitangaje ko mu kanwa k’indashima Rukokoma nta kiza cyavamo! Umukwe w’umusasamigozi!! Yibagirwa kubi.
Ntimwibuka akina abantu ku mubyimba ageze i Kanombe ngo “AGAHINDA KADASHIRA !”. N’ubwo inzara yaba igiye kumwica ukamugaburira, yabirya agutuka.