Print

Marcus Rashford yatangaje itandukaniro rikomeye riri hagati ya Jose Mourinho na Ole Gunnar Solskjaer

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 September 2019 Yasuwe: 2845

Marcus Rashford yavuze ko urwego Ole yagezeho nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru rumufasha kumva imimerere abakinnyi barimo kurusha uko Mourinho utarakinnye umupira cyane yabyumva.

Rashford yabwiye Rashford umunyamakuru Gary Lineker ukorera BBC ko umutoza wabo Ole abatega amatwi cyane kurusha uko Mourinho yabigenzaga ndetse yemeza ko nubwo uyu mutoza w’Umunya Portugal yatwaye ibikombe byinshi,ariko atazi kwihanganira abakinnyi.

Yagize ati “Solskjaer aratandukanye gusa ntibitangaje kuko yakinnye.Inyuma y’ikibuga yumva abakinnyi cyane kurusha Mourinho.Sintekereza ko kuba Mourinho atarakinnye cyane aricyo kibazo,ni umutoza ukomeye ndetse afite uburyo bwe bwo kuyobora abakinnyi.”