Print

Umujyi wa Kigali wanyomoje Kidum wavuze ko bamubujije kuririmbira mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 September 2019 Yasuwe: 1708

Kidum yabwiye BBC ko atemerewe kuririmba muri iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction kubera ko ngo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwamubujije.

Kidum yagize ati: "Nta mpamvu n’imwe nabwiwe. Abateguye igiteramo bambwiye ko ubuyobozi bwa Kigali bwababwiye ko ntemerewe kuja muri ico giteramo.”

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali,Pudence Rubingisa, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanyomoje aya makuru ya Kidum,avuga ko atigeze abuzwa kuririmba ndetse ngo ntabwo yigeze abisaba.

Yagize ati “Ntago Umujyi wa Kigali wigeze wanga ko umuhanzi Kidumu aza gucurangira muri Kigali kuko ntabwo yigeze anabisaba. Niba hari gahunda afite yo kuza gucuranga, hari inzira bicamo akabisaba. Kugeza uyu munsi nta busabe bwe turabona.”

Kidum yavuze ko mu Rwanda yahageraga nk’ugiye iwe ndetse nta cyangombwa na kimwe yabazwaga gusa ngo atazi impamvu yatumye abwirwa ko atagomba kuririmba muri iki gitaramo.

Abategura Kigali Jazz Junction bamenyesha abantu ko uyu muhanzi atacyitabiriye iki gitaramo gusa ntibigeze bavuga ko ari umujyi wa Kigali wamubujije. Icyakora bavuga ko byatewe n’impamvu zitabaturutseho.

Iki gitaramo byari byitezwe ko Kidum azagikorana n’umunya Nigeria Johnny Drille wamenyekanye mu ndirimbo nka Wait for me,Hallellujah,Romeo and Juliet n’izindi.




Umujyi wa Kigali wanyomoje ibyo Kidum yatangaje ko yabujijwe kuririmbira mu Rwanda