Print

Donald Trump yashyize yemeza ko bishe umuhungu wa Osama Bin Laden ndetse n’icyo Al Qaeda izahomba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 September 2019 Yasuwe: 2323

Perezida Donald Trump yaraye atangaje ko bitakiri ibihuha US yishe Hamza Bin Laden muri operation ikomeye ingabo z’iki gihugu zagabye ku byihebye bya Al Qaeda byari bikambitse ku mupaka wa Afghanistan na Pakistan ari naho uyu Hamza yari akambitse.

“Hamza Bin Laden, umwe mu bakomeye mu mutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, akaba n’umuhungu wa Osama Bin Laden yiciwe mu gitero cy’Amerika cyari kigamije kurwanya imitwe y’iterabwoba mu karere ka Afghanistan na Pakistan.

Gupfa kwa Hamza ntabwo bizagira ingaruka mbi ku miyoborere ya Al Qaeda n’ubufatanye yari afitanye na se gusa ahubwo bizanaca intege gahunda zikomeye ibi byihebe byari bifite.Hamza niwe wayoboye ndetse anaganira n’indi mitwe y’iterabwoba.” Ubu ni ubutumwa bwa White House.

Muri Kanama nibwo hasakaye inkuru y’uko Hamza wari umuyobozi wa Al Qaeda yishwe n’igisirikare cy’Amerika mu myaka ibiri yashize ariko mu buryo budasobanutse.

Mu myaka ishize Leta ya US yari yashyizeho miliyoni y’amadolari nk’igihembo cyari guhabwa uwari kuranga cyangwa agatanga amakuru y’aho Hamza aherereye.


Comments

hitimana 15 September 2019

Imitwe y’Abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Taliban,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose barwana nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka gusa abantu bumvira Imana bazatura muli Paradizo iri hafi.Ariko si Abaslamu gusa.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu benshi.Tujye twirinda ikintu cyose kibi,niba dushaka kuzaba muli paradizo.Umukristu nyakuri bivuga umuntu wumvira Kristu,atitaye kubyo abantu bavuga,nyamara biyita abakristu.


kamanzi Vincent 15 September 2019

Ntabugabo burimo kwigamba ko America yishe umwana, umwana ni umwana hakabaye ikindi gisubizo , bakamufata bakamugorora, bakamwigisha iyo democratie bahora baririmba bigisha isi yose.
America yigambye ko yishe umwana biragayitse