Print

Umugore w’imyaka 34 yashyingiranywe n’igiti mu birori by’akataraboneka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 September 2019 Yasuwe: 7868

Uyu mugore usanzwe ashinzwe kwita ku bidukikije,afite abana babiri ariko yarambiwe bagabo ahitamo gushyingiranywa n’igiti gikuze cyane giherereye ahitwa Rimrose Valley Park mu gace ka Merseyside mu Bwongereza.

Muri ubu bukwe bwabaye kuwa 07 Nzeri uyu mwaka,uyu mugore yatumiye abagize umuryango we n’inshuti ze ashyingiranwa n’igit bose babireba.

Amafoto y’uyu mugore ari gushyingiranwa n’igiti yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga bituma bibaza ukuntu umuntu yarinda igiti yagize umugabo.

Uyu mugore wahise ahindura amazina ye akiyita Kate Rose Elder yavuze ko baagize umuryango we barimo umwe mu bahungu be yabanje kumurwanya kubera iki gitekerezo cyo gushyingiranwa n’igiti.

Uyu mugore yafashe umwanzuro wo gushyingiranwa n’iki giti gikuze muri pariki ya Rimrose Valley mu rwego rwo kwamagana abashaka gutsemba iyi pariki bashaka kunyuzamo umuhanda.




Comments

Hassan 16 September 2019

Maladie mentale.


mazina 15 September 2019

Ibi ni kimwe mu byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye