Print

Neymar Jr yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba PSG bamuvugirije induru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 September 2019 Yasuwe: 4569

Uyu rutahizamu w’Umunya Brazil uzwiho kugira imyitwarire idahwitse, yabwiye abanyamakuru nyuma y’umukino utoroshye yaraye afashijemo PSG gutsinda Strasbourg igitego 1-0 ko atatunguwe no kuba abafana bamuvugirije induru kuko ngo arabimenyereye.

Yagize ati “Abafana ndabumva kandi ndabizi byarabagoye.Ubu ndacyari umukinnyi wa PSG.Nta butumwa budasanzwe mfitiye abafana gusa menyerewe kuvugirizwa induru n’abafana.Ubu ngiye kuzajya nkina buri mukino mvugirizwa induru nkaho ndi hanze y’ikibuga cyacu.Biteye isoni,nta kibazo mfitanye n’abafana.

Buri wese arabizi ko nashakaga kugenda.Narabivuze kandi nabisubiramo.Ibintu byarahindutse ubu ndi umukinnyi wa PSG ngiye gutanga byose mfite mu kibuga.”

Abafana ba PSG bari bazanye ibyapa byanditseho amagambo yo gutuka Neymar Jr na se gusa yaje kwitwara neza abatsindira igitego cyiza yikaraze mu kirere ku munota wa nyuma w’umukino