Print

Umutoza wa APR FC yabajije ikibazo gitangaje abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na Police FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 September 2019 Yasuwe: 11321

Nyuma y’aho ikipe ya APR FC itsindiwe na Police FC igitego 1-0 na Iyabivuze Osee mu guhatanira umwanya wa 3 w’igikombe cy’Agaciro,umutoza wa APR FC yikomye imisifurire ya Mulindangabo Moise washinjwe kwanga guha amakarita abakinnyi ba Police FC.

Ku munota wa 72, nibwo Iyabivuze Osee yatsindiye Police FC igitego n’umutwe nyuma y’ikosa ryari rihanwe na Nshuti Savio Dominique, wari umaze gukinirwa nabi na Mutsinzi Ange ahagana muri koruneri.

APR FC yananiwe kwishyura iki gitego birangira itsinzwe uyu mukino w’umwanya wa 3 ndetse itenguha abakunzi bayo bari bayitezeho kwirwara neza.

Adil Mumohamed mu kiganiro n’abanyamakuru yababajije ati “Ese iyi misifurire ndi kubona muri iki gikombe no muri shampiona ni gutya bazasifura?”

APR FC yananiwe kugera ku mukino wa nyuma w’Agaciro nyuma yo gutsindirwa na Mukura kuri penaliti 3-2.Umukino wari warangiye ari ibitego 2-2 mu minota 90.


Umutoza Adil yababajwe cyane n’imisifurire yo mu Rwanda


Comments

Bosco Dukorane Umurava 16 September 2019

Nonese Ntimwabonye Uburyo Uwikunda Yasifuye Ubwo Kigeme Yaragiye Gutsinda Nukuntu Bose Baturuka Hamwe Muri Gasaka nyabe


Bosco Dukorane Umurava 16 September 2019

Nonese Ntimwabonye Uburyo Uwikunda Yasifuye Ubwo Kigeme Yaragiye Gutsinda Nukuntu Bose Baturuka Hamwe Muri Gasaka nyabe