Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa uherereye i Masaka mu karere ka Kicukiro

Yanditwe na: Ubwanditsi 15 September 2019 Yasuwe: 429

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko taliki 25/9/2019 guhera saa yine za mu gitondo (10h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’inzu n’isambu irimo urutoki rwiza wa Hitimana Modeste uherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, Akagali ka Mbabe , umudugudu wa Mbabe kugira ngo uwo mutungo ugurishwe Hitimana na Nsengiyumva bagabane amafaranga.

Cyamunara ikaba izabera aho umutungo uherereye. Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri Tel igendanwa ya Me Ruvusha Justin: 0784859763/0785762006.