Print

Cristiano Ronaldo yaririye kuri TV kubera amashusho ya se yabonye ku nshuro ya mbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 September 2019 Yasuwe: 10101

Cristiano Ronaldo yatunguwe n’aya mashusho yabonye ku nshuro ya mbere avuga ko bimubabaza kuba se yaramubonagamo icyizere cyo kuzaba umukinnyi ukomeye ariko agapfa atabonye aho abica bigacika.

Ronaldo yaraye abwiye Morgan ko ababazwa cyane no kuba papa we yarapfuye muri 2005 ku myaka 52 atabonye ukuntu yabaye icyamamare mu mupira w’amaguru.

Umunyamakuru Piers Morgan ukorera ITV yagaragaje aya mashusho ya se wa Cristiano Ronaldo wari wicaye ku ngazi z’iwe avuga ko umuhungu we afite ubushake ndetse azaba umukinnyi ukomeye.

Ronaldo akimara kubona aya mashusho yarize arangije aravuga ati “Sinigeze mbona aya mashusho[video].Biratangaje.Ndatekereza ko iki kiganiro cyari gisekeje gusa sinari niteze kurira.Sinigeze mbona aya mashusho.Ngomba kuyatwara nkayereka umuryango wanjye.

Sinari nzi papa ijana ku ijana.Yari umusinzi cyane.Sinigeze mvugana nawe na rimwe ngo tugirane ikiganiro gisanzwe.Byari bigoye.”

Papa wa Ronaldo yapfuye yishwe n’umutima muri 2005 ubwo uyu mukinnyi yari afite imyaka 20,ntiyabasha kubona ibigwi yagezeho mu mupira w’amaguru.





Ronaldo yaririye kuri ITV live ubwo yerekwaga amashusho ya se atabonye


Comments

mazina 16 September 2019

Niko bigenda.It is emotion iyo twibutse ababyeyi bacu bashaje.Na Yesu Umwana w’Imana yararize bamubwiye ko inshuti ye Lazaro yapfuye.Tuzagira amarira kugeza igihe Imana izazanira Paradizo kandi si kera.Nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 21:4,Urupfu n’Indwara bizavaho burundu mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Ariko izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana kandi ntibibere mu gushaka ibyisi gusa.Ibyo bizaba nta kabuza.Imana yabivuze nta na rimwe ijya ibeshya.It is a matter of time.