Print

Reba amagambo umukinnyi wa Rayon Sports Rutanga Eric yabwiye umusifuzi ku munsi w’ejo bigatuma ahabwa ikarita itukura

Yanditwe na: Martin Munezero 16 September 2019 Yasuwe: 7485

Ku munsi w’ejo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro na Mukura VS, ni umukino warangiye Mukura VS ibatwaye igikombe ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

Ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 70, kapiteni w’iyi kipe, Rutanga Eric yaje kubona ikarita itukura nyuma yo gushinjwa kwitwara nabi imbere y’umusifuzi.

Hari nyuma y’uko Rutanga yarwaniye umupira n’umukinnyi wa Mukura VS maze urarenga, umusifuzi wo ku ruhande yahise yerekana ko ari koruneri, ibintu atumvikanyeho na Rutanga, wahise yerekeza aho yarari nka kapiteni agenda amusatira agiye kumusobanurira, nta kindi uyu musifuzi yakoze uretse kuzamura igitambaro maze umusifuzi wo hagati, Uwikunda Samuel wari wayoboye uyu mukino ahita amuha ikarita itukura.

Rutanga Eric yavuze ko nta kintu na kimwe yigeze atwara umusifuzi uretse kugenda agiye kumusobanurira, agasanga undi yashyushye mu mutwe akanamukubita umutwe.

Yagize ati”umusifuzi nkeka ko yari yayaze cyane, njye nagiye ndamwegera, ndi kapiteni, mubwira ikibazo mfite ntabwo ari koruneri, we arazamuka ankubita umutwe, nkihindukira mbona bampaye ikarita itukura, ikintu nabwira abasifuzi ntabwo bakwiye kuzamuka hejuru ngo bashyuhe nk’abakinnyi.”

Ngo niba umukinnyi agiye kumubaza ntabwo akwiye guhita afata ibyemezo, we agomba kureba uburyo umukino wagenda neza aho gufata ibyemezo byihuse bishobora no gutuma umukino ugenda nabi.

Yahawe iyi karita ku munota wa 70 ikipe yari yamaze gutsindwa ibitego 2-1, nyuma y’iminota 7 na Mukura VS nayo yabonye ikarita itukura yahawe Kigeme, umukino waje kurangira nta zindi mpinduka zibaye, Mukura ihita inatwara igikombe cy’Agaciro ityo.