Print

Hahishuwe akayabo k’amamiliyari y’u Rwanda ikigega Agaciro kigezeho

Yanditwe na: Martin Munezero 16 September 2019 Yasuwe: 3741

Mugabe Charles, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ishoramari mu kigega Agaciro Development Fund, avuga ko ikigega Agaciro cyatekerejwe mu mwaka wa 2011 akavuga ko icyo gihe hari umushyikirano uhuje abayobozi bakuru b’igihugu hagamijwe kwishakamo ibisubizo.

Avuga ko ku ikubitiro hari amafaranga yahise ashyirwa mu kigega Agaciro. Yagize ati “Ku ikubitiro Abanyarwanda bashyize mu AgDF amafaranga angana na miriyari 18.5, ntibarekeye aho kuko barakomeje bashyiramo amafaranga kuko ubu ikigega kimaze kugera kuri miriyari 194 kuva mu 2012 kugeza 2019”.

Mugabe avuga ko mu myaka 6 iki kigega cyungutse miriyari 14. Yagize ati “Inyungu tumaze gukura muri iyo mishinga dukora, ni miriyari 14 zirengaho gatoya. Imyaka 6 ishize tukaba dufite miriyari 194 mu by’ukuri nta bwo ari amafaranga menshi tugomba kuyabyaza andi mafaranga menshi ku buryo n’iyo twakuramo amafaranga yo kubaka inzu zitwinjiriza bitaduhungabanya. Mu buryo bwo kwiyubaka turimo turabyaza umusaruro ayandi, kugira ngo umunsi tuzagira ayandi tube twakubaka inzu, twakubaka ibitaro, twakubaka imihanda nuko tuzaba twumva ko tutajegajega.”

Asobanura uko amafaranga abonetse akoreshwa ariko ngo hitabwa ku bikorwa bikomeye bifitiye igihugu akamaro. Ati “Amafaranga nta bwo abitse afite ibikorwa akora kandi ni ibikorwa bikomeye bifitiye igihugu akamaro. Icya mbere tuguriza amabanki, amabanki nayo akabona amafaranga yo kuguriza abaturage nubwo abaturage bashyira amafaranga mu kigega ariko hari uburyo bw’umwihariko abageraho kandi wenda akaba yabageraho ku giciro kidakaze cyane.”

Mugabo akomeza avuga ko ahantu ha kabiri ikigega AgDF bashora amafaranga ari aho bagura impapuro mpeshwamwenda za Leta, ngo iyo baziguze icyo gihe ikigega kibona amafaranga.

Ati “Tugura kandi n’imigabane mu masosiyete tubona ko koko afite ikerekezo kandi akaba ashobora kutwungukira. Dufite nk’imigabane muri I&M Bank tumaze gushoramo hafi miriyari imwe kuko igihe Leta yagurishagamo imigabane yayo natwe twaguzemo imigabane, ikigega k’ishoramari RNIT twagishoyemo miriyoni zirenga 550 murumva ko amafaranga y’ikigega abyazwamo andi mafaranga.”


Comments

gatare 16 September 2019

Iyi nkuru inyibukije inshuti yange yitwaga Kagabo Vianney wayoboraga iki kigega (Ag DF) hanyuma akicwa na Cancer.Yivuje muli India biranga.Tuge twibuka ko ejo tuzapfa.Noneho bitume dushaka Imana.Wakibaza uti nigute nashaka Imana?Icya mbere,washaka umuntu mwigana bible kugirango umenye neza icyo Imana idusaba.Iyo umenye bible,iraguhindura.Icya 2,tugomba kujya mu materaniro ya gikristu nkuko Abaheburayo 10,umurongo wa 25 havuga.Icya 3,nkuko tubisoma muli Yohana 14,umurongo wa 12 havuga,Yesu yadusabye kumwigana tugakora UMURIMO nawe yakoraga wo kujya mu nzira tukabwiriza abantu ubwami bw’Imana kandi ku buntu,tukabifatanya n’akazi gasanzwe.