Print

Rayon Sports yo turayihotora,mu kuri kw’Imana isumba byose irapfa-KNC perezida wa Gasogi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 September 2019 Yasuwe: 4891

Uyu muyobozi wa Gasogi United,KNC,yabwiye urubuga rw’iyi kipe ko Rayon Sports iri mu mazi abira ndetse ubwo bazahura ku munsi wa mbere wa shampiyona bazayihotora.

Yagize ati " Rayon Sports irapfuye,niba izakina ibintu bisa nkibyo yakinnye mu irushanwa ry’Agaciro irapfuye.Reka mbonereho kubwira mucuti wanjye Sadate mpamagara na Muvunyi ,Rayon sports yo turayihotora,mu kuri kw’Imana isumba byose,Aba Rayon ibyo mwategereje urupfu rwanyu rubagezeho,Rayon Sports turayihotora irapfa,irapfa,irapfa,irapfa.Ahubwo umusumari wa nyuma mu isanduku yayo tugiye kuwuteramo.Tuzayiha isomo izapfa ibyibagiwe.N’umukino muzapfa mutibagiwe mu buzima bwanyu.muzayandika mu bitabo bya kumbukumbu. "

KNC ukundwa na benshi kubera ukuntu ashyushya ruhago,yafashije ikipe ye ya Gasogi United kuzamuka mu cyiciro cya mbere umwaka ushize ndetse anatwara igikombe cyo mu cyiciro cya kabiri.

Umukino wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na Gasogi United uzaba kuwa 02 Ukwakira 2019,uzabera kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.


KNC yemeje ko Gasogi United izatsinda Rayon Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona


Comments

John 16 September 2019

KNC azayinywa ibyavuga arabizi kuko Gasenyi iroroshye cyane muri inominsi, Urimwengu yabaye cayi, Salupingo umugongo warashize kubera ..., bariya bavuye muri APR bo ubona bakinana isoni mumaso, Yannik we ibitego yabisize imuhanga,Rutanga nuwibikabyo gusa umupira warangiye kera.


Krimu 16 September 2019

Rayon sports nabonye bakina na Musanze fc, nkayiobona ikina na Police fc, nkongera nkayibona ikina na Mukura. nabonye iri hasi cyane, ntangufu ifite kbs, abakinnyi bose barananiwe,biruka nkabafite amacebe kbs, nta techinic nta mecanique yewe season itaha hafi izagarukira ni kuwa 8, ikindi nabonanye rayon ni ugutsinda mbere yama matche, ntibumva ko urwego rwabo ruri hasi bagomba gukora cyane. umutoza nawe ntazi gusoma umukino, commite nayo irahubuka cyane. nirangiza uyumwaka nta gikombe itwaye commite izahite yegura haze abandi.