Print

Niyomukiza Dynamique wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana haburaga amezi 2 ngo yambare ikanzu y’abarangije Kaminuza

Yanditwe na: Martin Munezero 16 September 2019 Yasuwe: 5761

Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru cyagiranye n’abanyeshuri biganaga nuyu nyakwigendera bavuze ko yaguye mu bitaro bya Masaka mu mujyi wa Kigali azize kanseri y’ igifu.

Uyu mukobwa yiteguraga kuzambara ikanzu y’ abarangije Kaminuza mu kwezi kwa 11 uyu mwaka 2019.

Umuryango wa nyakwidendera watangaje ko Niyomukiza Dynamique azashyingurwa ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019 nyuma ya misa yo kumusabira izabera muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo y’ I Masaka.

Azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo. Amakuru agera ku Ukwezi avuga ko nyakwigendera avuka I Masaka mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.


Comments

gakuba 16 September 2019

imana imwakire. kandi ihe umuryango we kwihangana


mazina 16 September 2019

CANCER y’igifu n’amara niyo yica abantu benshi kurusha izindi cancers.Uyu mukobwa arababaje kubera ko yari akiri muto.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.


Kanyaru 16 September 2019

Kanseri y’igifu nimbi cyane. Ubundi singombwa gushakana n’umukobwa urwaye igifu.