Print

Umugore wakoze impanuka ubwo yari agiye gusambana n’umusore yatanze ubuhamya bukomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 September 2019 Yasuwe: 8920

Mu cyumweru gishize nibwo uyu mukobwa yakoze impanuka ariko ararusimbuka ubwo yari agiye gusambana n’umusore bahoze bakundana aho yemeje ko ubu ari ubutumwa bukomeye yahawe ko ibyo yari agiye gukora bitari byiza.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 yavuze ko ubwo yari ashishikaye agiye mu busambanyi yahuye n’uruva gusenya imodoka ye igongana n’indi gusa kubw’amahirwe ararokoka.

Yagize ati “Ubwo nari ntwaye imodoka yanjye nerekeje mu rugo rw’uwahoze ari umukunzi wanjye ngo dutere akabariro,imodoka yanjye yaragonze.

Ubu nibwo buryo isi yanyeretse ko ibyo nari ngiye gukorabitari byiza.”

Uyu mukobwa yavuze ko yagonze imodoka yari imbere ye ubwo yahagaraga mu muhanda rwagati,imodoka ye irangirika cyane.

Abantu benshi bagize icyo bavuga kuri Twitter,bamubwiye ko akwiriye kureka ubusambanyi nyuma yo kurokoka iyi mpanuka y’imodoka.




Comments

18 September 2019

Imana Imukure Mubyo Bintu, Urumva Ni Mana Ya Mucyebuye


mazina 16 September 2019

Ubusambanyi bukorwa na millions and millions z’abantu kandi butera ibibazo byinshi bikomeye: Gufungwa,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Nkuko Yesaya 48 umurongo wa 18 havuga,turamutse twumviye Imana nibwo twagira amahoro gusa.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka. It is a matter of time.Niwo muti w’ibabazo biri mu isi.