Nubwo kunywa inzoga byemewe mu Rwanda,Polisi y’igihugu yibukije abakunda kunywa agasembuye ko gusindira mu ruhame ari icyaha ndetse itangaza ibihano bikarishye bigeye kuzajya bihabwa abanyoye nzobya.
Polisi y’igihugu yavuze ko ba nyir’utubari n’amahoteri bagomba gushishoza neza kuko itegeko rivuga ko umuntu wese uha cyangwa ugurisha ibisindisha umwana aba akoze icyaha iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi 3 kugeza kuri 6 n’ihazabu y’amafaranga 100,000 kugeza kuri 200,000.
Polisi y’igihugu yongeye gutangaza ko gusindira mu ruhame ari icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’iminsi 8 n’amezi 2 ndetse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 20,000 kugeza ku bihumbi 100,000.
Nyuma yo gushyiraho ibihano bikarishye ku bashoferi batwara basinze,polisi y’igihugu yiyemeje no kuzajya ifatira ibihano abasindira mu ruhame.
Nibabishyire Mubikorwa Uzi Gusanga Umumama Agaragurika Mumuhanda!