Print

Kinuthia waregwaga gutekera umutwe urubyiruko rwo mu Rwanda kuri KCC yakatiwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 September 2019 Yasuwe: 2846

Kinuthia wari ukurikiranyweho ubutekwamutwe bwabereye muri Kigali Convention Centre bitewe n’inama yari yateguye akambura urubyiruko amafaranga ababwira ko ari ayo kwitabira iyi nama , yakatiwe gufungwa imyaka ibiri hamwe n’ihazabu ya miliyoni 3 FRW, mu gihe bagenzi be batatu bagizwe abere.

Kuri uyu wa Mbere nibwo urubanza rwasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama. Abaregwaga ni Dr Kinuthia, Rachel Matipei Nashipai na Vivian Khisa bakomoka muri Kenya n’Umunyarwanda Mohamad Niyonkuru, bashinjwa kwambura abantu ibyabo hakoreshejwe uburiganya no gutegura inama binyuranyije n’amategeko.

Urukiko rwahamije Kinuthia wari uyoboye itegurwa ry’inama yo muri Kigali Convention Centre, icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe amayeri, mu gihe kuri Matipei Rachel rwasanze ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze bidahagije ngo ahamwe n’icyaha cy’ubwambuzi kimwe na Vivian Khisa. Mohammed Niyonkuru we urukiko rwasanze mu bimenyetso byatanzwe harimo ugushidikanya.

Ku kindi cyaha bari bakurikiranweho cyo gukoresha inama mu buryo butemewe n’amategeko, abaregwa bose bakigizweho abere.

Iyi nama yateguwe n’aba banya Kenya barimo Charles Kinuthia n’abakozi be babiri barimo umwe w’umugore,yabaye ku wa 25 Kamena 2019. Abayitabiriye bavuze ko babwiwe ko bagombaga kuyiboneramo ubumenyi ariko bagahabwa n’amadorari 197 y’Amerika yo kwitabira (arenga 177,000 Frw) ndetse ngo basabwe kwishyura nibura 4,500 Frw kugira ngo bemererwe kuyitabira gusa polisi y’u Rwanda yaje kuyiburizamo nyuma yo kumva ko harimo ubutekamitwe.