Print

Umwarimu w’umunya Kenya watowe nk’uwa mbere ku isi yasuye Donald Trump muri White House

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 September 2019 Yasuwe: 2094

Uyu mwarimu ari muri Amerika aho kandi azageza ijambo ku nama rusange y’umuryango w’abibumbye i New York muri uku kwezi.

Tabichi ni umwarimu w’umufurere w’umufaransiskani, muri Werurwe yatsindiye igihembo kitwa ’2019 Global Teacher Prize’ gihabwa umwarimu wahize abandi ku isi.

Yigisha amasomo ya siyansi ku ishuri ryisumbuye rya Keriko mu gace ka Nakuru mu burengerazuba bwa Kenya.

Ifoto y’uyu mwarimu ari kumwe na Perezida Trump mu biro bye yashyizwe kuri Twitter n’umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru w’ibiro bya perezida.

Uyu yanditse kandi ko "Furere Tabichi yatanze 80% by’umushahara we mu gufasha abakene iwabo muri Kenya.

"Ubwitange bwe no gukora cyane byatumye abanyeshuri be bo mu ishuri ridafite ubushobozi buhagije baba aba mbere mu irushanwa rya siyansi mu gihugu.

"Peter uri urugero rwiza kuri twese! Urakoze ku muhate wawe ku banyeshuri bawe".

Ni ibyanditswe na Stephanie Grisham ushinzwe itangazamakuru muri White House.

Furere Tabichi w’imyaka 36, biteganyijwe ko azabwira inama rusange y’umuryango w’abibumbye uko yabashije kugera ku ntego ze mu mwuga we wo kwigisha.


Inkuru ya BBC