Print

Mutoni uzwi muri Filimi ya Seburikoko yakoze ubukwe bunogeye ijisho[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 September 2019 Yasuwe: 3571

Ubukwe nyir’izina buje bukurikira umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2019, ubera I Kayonza witabiriwe n’ibyamamare muri sinema mu Rwanda nka Ndimbati (wari wicaye mu basaza), Samusure (wari mu basaza), Njuga na Nyiramana (wo muri Seburikoko).

ku cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2019 nibwo Umuganwa Sarah ndetse n’umukunzi we Issa Nkunzimana bakoze ubukwe bubereye ijisho mu birori byabereye I Shyorongi mu Karere ka Rulindo bikitabirwa n’inshuti, abavandimwe ndetse nabo mu miryango y’abageni.

Mu bakinnyi ba Film bazwi bitabiriye ubukwe bwa Mutoni harimo Samusure wari umusangiza w’amagambo (MC), Niyitegeka Gratien uzwi nka Sebu, Clapton Kibonke, Ndimbati, Kirenga Saphine, Siperansiya, Mutoni Assia n’abandi batandukanye.




Comments

mazina 17 September 2019

Muzabyare muheke.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.