Print

Gaby Ingabire Kamanzi yahishuye ko atakorana indirimbo n’umuhanzi utaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana[VIDEO]

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 17 September 2019 Yasuwe: 1632

Amaze kwakira Agakiza, yisanze ari umuhanzi ugomba kurokora benshi binyuze mu butumwa bwiza akoresha aririmbira Imana. Uyu muhanzikazi wamamaye ku izina rya Gaby Kamanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Amahoro yafatanyije n’uwitwa YoungTone, Nzahora nshima, Arankunda nizindi nyinshi.

Mu kiganiro yagiranye na DC TV RWANDA,uyu muhanzikazi ukunzwe n’abatari bake, yaje guhishura ko atakorana indirimbo (Collabo) n’umuhanzi uririmba indirimbo zisanzwe (Secural music) kuko kuba badahuje imyemerere batakorana indirimbo.

Ati"Wenda hari igihe navuga ibi abantu bakavuga ngo ndiyemera, gusa njye nuko umutima wange utabinyemerera, kandi biterwa n’imyizerere ya Buri muntu, gusa nkeka ko nk’umu-kirisitu cyangwa umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza hari imyizerere uba ufite,ubwo nkoranye indirimbo n’Uwo tudahuje imyemerere mu mutima wanjye numva nta mahoro bimpaye.

Gaby Kamanzi kandi yahishuye ko azi bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo zisanzwe, nubwo atajya akurikira umuziki usanzwe cyane, ariko hari amwe mu mazina nka Bruce Melody, Charly na Nina na King James nabandi.
REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE GABY KAMANZI YAGIRANYE NA DC TV RWANDA


Comments

Venuste 18 September 2019

Komerezaho rata Gaby uri mumurongo mwiza wo gukorera Imana


sezibera 17 September 2019

Ngewe nahoze nkuriye Korali mu idini.Ibyo bita ngo ni "indirimbo z’imana",ntabwo ari byo.Kubera ko ibyinshi bavuga muli izo ndirimbo akenshi bitaba bihuye n’ibyo Bible ivuga.Kuvuga ko uri umukristu nyamara utazi neza bible,ni ikosa rikomeye.Kubera ko ukora ibyaha utazi ko ari ibyaha.Urugero,abitwa abarokore bararirimba ngo :"IWACU NI MU IJURU".Nyamara bible,muli Imigani 2:21,22,havuga ko "Intungane zizaguma hano ku isi",ababi bagakurwa mu isi.Urundi rugero,baririmba ko Imana yacu ari Yesu.Nyamara Yesu ubwe yigishaga ko Imana isumba byose ari SE wenyine,kandi ko SE amuruta nkuko Yohana 14:28 havuga.