Print

Umugeni yatunguye umugabo we n’abitabiriye ubukwe ubwo yabuzagamo yambaye nk’igipupe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 September 2019 Yasuwe: 8213

Benshi ntibari bazi ko uyu ari we mugeni bari bategereje gusa batunguwe no kubona afashe indabo z’ubukwe bagwa mu kantu.

Amafoto menshi yakwirakwijwe ku rubuga rwa Reddit yagaragaje uyu mugeni yatewe umugongo n’umugabo we nyuma yo kumutenguha akaza atambaye imyenda y’ubukwe imenyerewe.

Uyu mugabo akibona uyu mugore we mu maso yatunguwe cyane ndetse ntiyishimira kubona uyu wari ugiye kumubera umugore yica umuco bene aka kageni.

Umuvandimwe w’uyu mugeni wakwirakwije aya mafoto yagize ati “Mushiki wanjye yakoze ibidasanzwe ku munsi w’ubukwe bwe muri iyi weekend.”

Abantu benshi bababajwe n’iyi myitwarire y’uyu mugeni ndetse bamunenze karahava aho bavuze ko ubukwe atari imikino.