Print

Asinah yavuze kuri Riderman wamushinje gushaka kumusenyera urugo

Yanditwe na: Martin Munezero 18 September 2019 Yasuwe: 3850

Mu minsi ishize Riderman yagiranye ikiganiro na Radio Rwanda avuga ko atajya ashimishwa no kumva Asinah amuvugaho mu itangazamakuru ngo kuko biba bimeze nko gushaka gusenya urugo rwe

Riderman na Agasaro Nadia bakoze ubukwe mu 2015, ubukwe bwe bwatunguye benshi bari baziko uyu muhanzi akundana na Asinah bari bamaranye imyaka umunani.

Nta mpamvu izwi yo gutandukana kwabo ariko inkuru zabo na n’uyu munsi ntizishira mu Itangazamakuru dore ko baheruka kuvugwa Asinah avuga ko yakoranye indirimbo na Riderman izasohoka mu minsi ya vuba.

Riderman aganira na Radio Rwanda yavuze ko izo nkuru zose zirirwa zimuvugwaho we na Asinah iyo atashye abibwira umugore we mu rwego rwo gucubya uburakari bishobora kumutera harimo no kwirinda kuba byabasenyera.

Asinah avuga ko gusenya gurugo rw’umuntu bitabaho ahubwo ngo nibo ubwabo barwisenyera.

Ati “Ni gute umuntu yagusenyera? Abantu bafata umwanzuro wo kubana baba bahuje mu buryo bukomeye. Ntiwavuga ngo kanaka ashaka kugusenyera urugo ahubwo byerekana ko uba utiyizeye ahanini wenda bitewe n’ibikorwa byawe cyangwa ibindi.”

Avuga ko n’undi wese wavuga ko ari gusenya urugo rw’abandi yamunenga. Ati “simba mu rugo rwa Riderman ku buryo narusenya, kandi sinanabikora kuko singiye kuhahinga kuko nta nicyo byamarira ikindi ni uko nizerako ntawapfa gusenyera undi.”


Comments

hitimana 18 September 2019

Impamvu nta yindi,nuko Asinah yabanye na Riderman imyaka 8 yose,hanyuma akaza kurongora undi mukobwa.Izi ni ingaruka zo kubana n’umugabo mutateye igikumwe.Iyo aguhaze araguta,agafata undi.
Bijye bibera isomo abakobwa.Bareke biriya bibeshya ngo "bali mu rukundo".Bamenye ko abahungu bahararuka vuba bakaguta.Ikirenze ibyo,bibabaza Imana itubuza gusambana. Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.


Dumbuli 18 September 2019

Yabaho Assinah avuze ukuriPe! basenya urusanzwe rwasenyutse . Wasanga Riderman abona rujegajega. assinah akaba yarusonga rukarangira , nawe seko ataramubona iwe ! Cga ngo azajye guhingayo yaba arushaka iki? Gusa arangaye byaba izotanye cga iyonnye basubirana da! kandi nawe byamubera kbs