Print

Abapolisi 4 bo muri Uganda bashinjwe gufata amashusho y’urukozasoni

Yanditwe na: Martin Munezero 18 September 2019 Yasuwe: 1232

Abapolisi bakurikiranweho gufata aya mashusho, bakorera mu gace ka Kiira muri iki gihugu bakaba bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho imyitwarire idahwitse.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore n’ umugabo bari guterera akabariro mu modoka igice kimwe bambaye ubusa.

Byabaye ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2019. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda CP Fred Enanga avuga ko uwo mugore n’ umugabo bagombaga gutabwa muri yombi ku cyaha cyo guhungabanya ituze rya rubanda.

Ati “Iperereza ryatweretse ko amashusho amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yafashwe n’ umupolisi ukorera Kakira, ayakwirakwiza akoresheje imwe muri telefone ze”.

Abapolisi batawe muri yombi barimo CPL Magala Mathew, PC Ssemakula Musa, PC Ndyanabo Yonasan, na PC Mayenge Joel.

CP Enanga avuga ko ari ikibazo gikomeye kuba abapolisi barageze aho abantu bari gukorera icyaha bakabafata amashusho y’ urukozasoni.

Ati “Binyuranyije n’ amahame kandi ni ukubura uburere”.

Enanga avuga ko Polisi ya Uganda nk’ urwego rwa Leta, abapolisi bayo bagomba kuba inyangamugayo kandi bakagira ubumuntu.

Polisi ya Uganda ivuga ko abapolisi bafata amashusho y’ ahakorerwa icyaha ku nyungu zabo batazihanganirwa, ikavuga ko amashusho afatirwa ahakorerwa icyaha agomba gufatwa gusa mu rwego rwo gufata ibimenyetso bikenerwa mu rukiko.

Ibinyamakuru byandikirwa muri Uganda birimo na Dail monitor byatangaje ko magingo aya ayo mashusho akiri guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga.