Print

Umuyoboke w’ishyaka NRM riri ku butegetsi bwa Uganda yatewe umusumari ku itama urinjira azira kuririmba Museveni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 September 2019 Yasuwe: 3213

Ikinyamakuru Spyreports cyo muri Uganda cyatangaje ko kuri uyu wa kabiri taliki ya 17 Nzeri 2019 mu gitondo aribwo abantu bataramenyekana bateze uyu murwanashyaka wa NRM,bamutera uyu musumari mu itama winjira imbere mu kanwa bamuziza gucuranga cyane indirimbo zisingiza perezida Museveni uri ku butegetsi.

Uyu mugabo abaye uwa kabiri uhohotewe n’abagizi ba nabi bamuziza gushyigikira perezida Yoweri Kaguta Museveni,nyuma y’umugabo w’imyaka 21 wakomerekejwe mu mujyi wa Kampala.

Polisi ya Uganda ntabwo iramenya abihishe inyuma y’uru rugomo ndetse ntirashyira hanze itangazo rivuga kuri ubu bugizi bwa nabi.


Comments

hitimana 18 September 2019

Politike ni mbi.Abantu bayijyamo irabakiza cyangwa ikabica.Ndetse bamwe bafata intwaro bakarwana.Intambara nyinshi,harimo iya mbere n’iya kabiri z’isi,ziterwa na Politike.Mwibuke ishyaka NAZI rya Hitler.Mwibuke ishyaka MRND ryo mu Rwanda aho ryagejeje igihugu.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli politike.Ikibazo nuko Politicians bica cyangwa bagafunga abanze kujya mu mashyaka.Urugero,mu myaka ya za 1980s,president Habyarimana yafunze abahamya ba yehova kubera ko banze kujya mu ishayaka rye,MRND.Intambara ibaye hagati ya 1990-1994,nabwo banga kumurwanira,kubera ko ku isi hose abayehova batajya mu ntambara z’isi.