Print

Umugeni yishwe n’umutima habura iminota mike ngo asezerane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 September 2019 Yasuwe: 3994

Uyu mugore wari umeze neza mbere yo kuva mu rugo yerekeza ku kiliziya,yafashwe n’umutima habura iminota mike ngo asezerane n’umukunzi we kubana akaramata,ahita apfa.

Jessica Guedes w’imyaka 30 yari asanzwe ari umuganga ndetse yari atwite inda y’amezi 6 ubwo iyi ndwara y’umutima yamufataga ababyeyi be bakagira ngo n’imihangayiko yo kuba yari agiye kurushinga.

Uyu mugore yabwiye abagize umuryango we ko ari kuribwa mu ijosi,bamwima amatwi bavuga ko ari ubwoba bwo kurushinga kandi yari arwaye indwara yitwa preeclampsia yaje kumuhitana.

Icyakora abaganga babonye ko Guedes atameze neza,yafashwe n’umutima bitewe n’iyi ndwara ikomeye,bahitamo kumubaga,bamukuramo umwana yari atwite mbere y’uko bamuvura ariko birangira atabarutse.

Umugabo wa nyakwigendera usanzwe azimya imiriro witwa Lieutenant Flavio Gonçalvez w’imyaka 31 yategereje igihe kinini uyu mugore we kuri aritari araheba nyuma aza kubwirwa ko madamu we amerewe nab,bamujyana kwa muganga ahageze agahita apfa.

Mu kiganiro Flavio yahaye Crescer Magazine yagize ati “Nagize ubwoba kubera ko namutegereje igihe kinini kuri aritari ntaze.Mubyara we yaje kumbwira ko amerewe nabi.

Nakinguye umuryango wa Limo nsanga aryamye hasi,ndamubwira nti “mukundwa ndi hano.”yagaruye ubwenge ambwira ambwira ko afite ububabare inyuma ku ijosi.Namukuye mu modoka,muha ubufasha bwibanze mpamagara abo dukorana mu guhashya inkongi z’umuriro nari natumiye ngo baze bamfashe.

Flavio yasigaye mu gahinda nyuma y’urupfu rw’uyu mugore we wamusigiye umwana w’umukobwa waburaga amezi 3 ngo avuke.




Comments

gatare 18 September 2019

Mbanje kwihanganisha ababyeyi be na Fiyanse we.Gusezerana imbere ya Padiri cyangwa Pastor,ntitukavuge ngo ni "imbere y’imana".Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi.Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero.
Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu ba mbere bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje cyane nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets zabo.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nkatwe twese.