Print

KNC yavuze uburyo abakinnyi bazazana iby’amarozi mu mikino yose bazahuriramo na Gasogi United baziyambura ubusa mu kibuga

Yanditwe na: Martin Munezero 18 September 2019 Yasuwe: 2472

Mu magambo ye yatangaje ku kinyamakuru abereye umuyobozi mukuru, KNC yahaye gasopo abakinnyi n’abandi bose bafite aho bahuriye n’amadayimoni avuga ko agiye kuzana abariho amavuta y’Imana bazasengera amakipe bakabasha gutwikira dayimoni ndetse no gutamaza imyuka mibi yose ivugwa muri ruhago!.

Nubwo ibi byavuzwe n’uyu mugabo bitemeranywaho na bose gusa we asanga igihe kigeze ngo umupira w’amaguru wo mu Rwanda uce ukubiri n’abawuvangira bazanamo amarozi n’indi myumvire iganisha ku myizerere idahwitse:

“Ndakubwiza ukuri, Ndaza kuzana abariho amavuta y’Imana basenge cyane bamagane dayimoni. Ndaza gukora uko nshoboye mpagarike imyumvire idahwitse iri muri ruhago yacu. Abana bakine umupira bave mu bidafite umumaro. Basenge Imana bave mu bapfumu kuko niba batabigenje gutyo muzatungurwa no kubona abakinnyi, umutoza n’abandi bose bakoresha imyuka mibi bajya ku mugaragaro ndetse baziyambura ubusa birukanke mu kibuga!”

Ikipe ya Gasogi United ifite umukino uzabahuza na Rayon Sports tariki 05 Ukwakira 2019 ukaba uzabera kuri Stade Regional i Nyamirambo.