Print

Real Madrid yaraye ikoze agahigo kabi cyane yaherukaga mu myaka 16 ishize

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 September 2019 Yasuwe: 2092

Real Madrid imaze gutwara ibikombe 13 bya Champions League,yaraye itsinzwe ibitego 3-0 na PSG mu mukino wa mbere wo mu itsinda A baherereyemo.

Real Madrid uretse kuba yarushijwe bigaragara na PSG,yananiwe nibura gutera ishoti rigana mu izamu mu minota 90 y’umukino, ibintu yaherukaga mu myaka 16 ishize.

Inshuro Real Madrid yagerageje kubona izamu nibwo Bale yatsindaga igitego yakoze ku mupira n’ukuboko bituma igitego giteshwa agaciro ndetse n’ubu buryo ntibwabarwa.

Zidane wababajwe n’imikinire y’abakinnyi be yagize ati “Bari hejuru yacu muri buri kimwe bakoze no mu guhangana,ari nabyo byambabaje cyane.”