Print

Amashusho ya Kevin Hart ari guca inyuma umugore we asambana n’umunyamidelikazi agiye gutuma atanga akayabo k’amamiliyoni[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 September 2019 Yasuwe: 2223

Uyu munyamideli unakina filime witwa Montia Sabbag yashinje Kevin Hart kumutera agahinda mu buryo bw’amarangamutima, kwinjira mu buzima bwe bwite byatewe n’ibyabaye mu 2017 nk’uko USA Today yabitangaje.

Inkuru ya Montia Sabbag na Kevin Hart yaciye ibintu muri Nzeri 2017 nyuma yaho amashusho y’aba bombi bari gukora imibonano mpuzambitsina yasakazwaga kuri murandasi.

Uyu mukobwa icyo gihe yahakanye amakuru yavugaga ko ari we wabikoze ashaka kujyana Kevin Hart mu nkiko ahubwo yemeza ko ashaka kunga ubumwe n’uyu mugabo kugira ngo uwashyize hanze aya mashusho abiryozwe.

Mu kirego gishya cyo ku wa 16 Nzeri 2019, uyu mukobwa ashinja uwitwa Jonathan Todd Jackson kumufata amashusho atabimwemereye, mu gihe yari ari mu bikorwa by’urukundo na Kevin Hart.

Sabbag kandi ashinja Kevin Hart n’uwari ushinzwe ibikorwa muri iyo hoteli bari barimo kuba bararangaye ndetse bakemerera Jackson gufata amashusho.

Akomeza avuga ko Kevin Hart yakoranye na Jackson bakamufata amajwi n’amashusho kugira ngo bamamaze ibitaramo uyu munyarwenya yari ari gukora by’urukurikirane bya ‘Irresponsible Tour’ byari byatangiye mbere y’uko aya mashusho ajya hanze bigakomeza mu 2018.

Montia Sabbag waryamanye na Kevin Hart ndetse agashyirwa mu majwi ko ari we washakaga kumutamaza, icyo gihe yakoresheje inama y’igitaraganya n’abanyamakuru ari kumwe n’umunyamategeko we, abyikuraho avuga ko atari we uri inyuma y’ifatwa ry’amashusho yabo ndetse byakozwe atabizi.

Muri Gicurasi 2018, Ubushinjacyaha bw’Umujyi wa Los Angeles bwasohoye itangazo ko uyu mugabo witwa Jonathan Todd Jackson ariko unazwi nka Action Jackson yatawe muri yombi azira kugerageza gutera ubwoba no guhatira Kevin Hart kumuha amafaranga akoresheje ibaruwa.

Rigira riti “Jackson arashinjwa kugerageza kwaka ku gahato Hart amafaranga atatangajwe hagati y’itariki 25 na 30 Kanama 2017.”

Umunyamategeko we witwa Lisa Bloom akimenya inkuru y’uko uwari wihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi yafashwe yahise ashyira ubutumwa kuri Twitter agira ati “Montia nanjye twishimiye ko ukekwaho buriya bugizi bwa nabi agiye kugezwa imbere y’ubutabera. Nk’umwe mu bagizweho ingaruka n’icyaha cyakozwe, Montia yakoranye neza na polisi mu iperereza.”

Jackson (ibumoso) ushinjwa uruhare mu ifatwa ry’amashusho ya Kevin Hart aca inyuma

Kevin Hart we yavuze ko nta magambo menshi yabona yo kubivugaho kuko yaguye mu kantu. Yagaragaje ko yatunguwe no kuba amashusho amwerekana aca inyuma umugore we yari agiye gusohorwa n’inshuti ye magara, ikirenzeho ikamuhatira gutanga amafaranga ngo bidakorwa.

Kevin Darnell Hart wafashwe amashusho aca inyuma umugore we ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi, yakinnye no muri filime zitandukanye nka ‘Think Like a Man’, ‘Ride Along’, ‘The Secret Life of Pets’ n’izindi.

Yarushinganye na Eniko Parrish mu birori bikomeye byabereye ahitwa Santa Barbara muri California ku wa 13 Kanama 2016.

Amashusho ya Kevin Hart aca inyuma umugore we agiye gutuma acibwa akayabo

Bakoze ubukwe nyuma y’uko bari bamaze imyaka itanu bakundana. Ubu bafitanye umwana umwe wiyongera ku bandi babiri uyu munyarwenya yari asanganywe. Nyuma y’isakazwa ry’iyi nkuru uyu mugabo yihutiye gusaba imbabazi vuba na bwangu umugore we.

Iby’iki kirego bije bisonga Kevin Hart uherutse gukora impanuka y’imodoka agakomereka mu buryo bukomeye.


Comments

mazina 19 September 2019

Ubusambanyi butera ibibazo byinshi bikomeye nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu : Gufungwa,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Nkuko Yesaya 48 umurongo wa 18 havuga,turamutse twumviye Imana nibwo twagira amahoro gusa.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka. It is a matter of time.Niwo muti w’ibabazo biri mu isi.