Print

KIGALI:Hagiye kuba igitaramo cy’abambaye imyeru ku nshuro yacyo ya Kabiri kikazaba kirimo udushya twinshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 September 2019 Yasuwe: 1675

Iki gitaramo cyateguwe n’umwe mu bavangavanga indirimbo “Deejay” uzwi ku izina rya Dj Dealex wahisemo guhuza abanyempano banyuranye mu rwego rwo gususurutsa abazitabira igitaramo cy’abambaye imyeru.

Muri iki gitaramo kizaba tariki 20 Nzeri 2019 hazaba harimo abanyempano b’ ingeri zose harimo karaoke,gutaramirwa n’abahanzi mu ndirimbo zinyuranye, kwifotoreza ku itapi itukura ndetse n’uruvangitiranye rw’injyana zigezweho hamwe n’aba Djs bagezweho mu Rwanda.

Iki gitaramo kizabera mu kabari kitwa White Horse kari iruhande y’ishuli ryahoze ryitwa Ecole Belge,kwinjirwa bikazaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu hanyuma bakaguhamo ibyo kunywa bibiri.






Comments

mazina 19 September 2019

Kwishimisha ni byiza ndetse Imana irabidusaba.Nayo yitwa Imana y’ibyishimo.Ariko nubwo ishaka ko twishima,inadusaba "kuyishaka" nkuko Ububwiriza 12:1 havuga.Ikibabaje nuko usanga abayishaka ari bake cyane.Wakibaza uti nigute nashaka Imana?Icya mbere,washaka umuntu mwigana bible kugirango umenye neza icyo Imana idusaba.Iyo umenye bible,iraguhindura.Icya 2,tugomba kujya mu materaniro ya gikristu nkuko Abaheburayo 10,umurongo wa 25 havuga.Icya 3,nkuko tubisoma muli Yohana 14,umurongo wa 12 havuga,Yesu yadusabye kumwigana tugakora UMURIMO nawe yakoraga wo kujya mu nzira tukabwiriza abantu ubwami bw’Imana kandi ku buntu,tukabifatanya n’akazi gasanzwe.Nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Nta cyami basabaga.