Print

Umunyamakurukazi w’ikizungerezi muri Uganda yavuze ku rukundo rwe na Paul Pogba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 September 2019 Yasuwe: 6372

Byavuzwe ko Paul Pogba abinyujije kuri Twitter ye yasabye Sheila Nduhukire ko yazamubera umugore ndetse ngo yiteguye kuza kubonana nawe muri Uganda gusa uyu mukobwa yasetse cyane abatangaje aya makuru y’ibihuha.

Abinyujije kuri Twitter ye, Sheila Nduhukire yagize ati “Mu nkuru zose nanditsweho iyatsinze n’iyi.”Yarangije ashyiraho ikinyamakuru cyamwanditse kigahuza ifoto ye niya Pogba.

Sheila Nduhukire ubu yiga Master’s mu Bwongereza mu bijyanye na communication ari naho haturutse ibihuha ko akundana na Pogba.

Sheila Nduhukire yari umwe mu banyamakuru b’igikundiro bari barasajije abagabo benshi muri Uganda ubwo yakoraga kuri NTV.