Print

Zari Hassan yarakariye abafana be bashyize hanze ifoto y’umukunzi we amaze iminsi yarahishe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 September 2019 Yasuwe: 8132

Zari amaze iminsi avuga ko ari mu rukundo n’umusore witwa King bae gusa yahishe amafoto ye ariyo mpamvu abafana batangiye kumwiyitirira.

Imwe mu mafoto yaciye ibintu hanze,yagaragaje Zari ari kumwe n’umusore wirabura cyane benshi bahita bemeza ko ariwe King Bae gusa Zari yahise abyamagana ndetse avuga ko atazongera kwifotozanya n’abafana.

Ubwo Zari yari muri Congo,abafana b’abagabo baramwegereye bamusaba ko yifotoza nabo bamwegamiye ku rutugu ariho haturutse iyi foto ari kumwe n’uyu musore benshi bagahita bemeza ko ari King Bae.

Abantu benshi bavuze ko Zari aryamana n’abagabo benshi ndetse bavuga ko uyu musore ariwe baryamana nka King Bae.

Zari akibona ubu butumwa yahise agira ati “Impamvu rimwe na rimwe nanga kwifotoza ndetse no kwifata video n’abantu.Umuntu ahita afata ayo mafoto n’amashusho agahita atanga inkuru.Iyo utabikoze bavuga ko wirata iyo ubikoze biba ikibazo.Umuntu azakore iki.


Zari yababajwe n’umufana washyize hanze ifoto bari kumwe akiyita King Bae


Comments

mazina 21 September 2019

Kuba umu Star w’umukobwa kandi ukaba mwiza,uba ugize ikibazo gikomeye,kubera ko abagabo bakwifuza ari benshi.Kuryamana n’abagabo benshi,niyo baguha amafaranga angina ate,ntabwo byatuma wishima.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.