Print

Perezida wa Liberia yihanganishije imiryango yabuze abana bahiriye mu nzu bararagamo y’ikigo bigagaho

Yanditwe na: Martin Munezero 19 September 2019 Yasuwe: 1447

Yagize ati “Iki ni igihe kitoroshye ku babyeyi babuze abana babo no ku Banya-Liberia bose.”

Mu rukerera rwo ku wa Gatatu taliki ya 18 Nzeri 2019, nibwo iyi mpanuka yabaye abanyeshuri baryamye bitewe n’inkongi yakomotse ku muriro w’amashanyarazi.

Iyi mpanuka ikimara kuba ubutabazi bushinzwe kuzimya inkongi y’umuriro muri iki gihugu, bwagerageje guhosha iyi nkongi no kurokora amagara y’abana bari mu nzu iri gushya,ku ikubitiro basanga abana 23 bari hagati y’imyaka 10-20, aribo bamaze kwitaba Imana.

Hatangajwe ko bagikomeje gushaka imibiri y’abandi banyeshuri bahiriye muri iyo nzu, kugeza ubu 27 akaba aribo bamaze kuboneka ko bahitanwe n’umuriro.

Inzego z’umutekano muri Liberia zafashe iyambere mu kwihanganisha imiryango yari ifite abana bigaga muri icyo kigo, banavuga ko bagikomeje gukora iperereza kugira hasuzumwe neza nyirabayazana w’iyo nkongi y’umuriro yakomotse ku mashanyarazi.

Umukuru w’igihugu wa Liberia George Weah yagaragaje ko yifatanyije mu kababaro n’ababyeyi baburiye abana babomuri iyi mpanuka yateje agahinda mu mitima ya benshi batuye iki gihugu.