Print

FERWAFA yafashe umwanzuro ukomeye uzafasha cyane Amavubi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 September 2019 Yasuwe: 4543

Nyuma yo gutsinda RDC ibitego 3-2,abasore b’Amavubi bahwituye ubuyobozi bwa FERWAFA buhita bwiyemeza kutazongera gutuma bamara iminsi badakinnye umukino wa gicuti aho ngo buri munsi FIFA yateganyirije imikino mpuzamahanga,Amavubi agiye kuzajya abona ikipe yigihugu bipima.

Visi perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Marcel Matiku niwe wemeje aya makuru aho yavuze ko iki kibazo nabo bakizi ariko bakiganiriyeho bakakivugutira umuti.

Yagize ati"Niyo gahunda dufite.Ejo twabiganiriyeho twemeza ko kuri buri munsi wateganyirijwe imikino mpuzamahanga tugomba kujya dukina umukino wa gicuti, twabishyize muri gahunda yacu nka federasiyo ku bufatanye na MINISPOC, turizera ko byose bizashoboka kandi ahari ubushake byose birashoboka."

Amavubi yari amaze iminsi myinshi adakina imikino ya gicuti aho yategerezaga amarushanwa mpuzamahanga kugira ngo abone gukina.