Print

Amavubi yahawe agahimbazamusyi kadasanzwe kugira ngo asezerere Ethiopia yerekeze muri CHAN 2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 September 2019 Yasuwe: 3339

Amakuru dukesha ikinyamakuru Fun Club yemeza ko Amavubi y’u Rwanda yategewe na MINISPOC amadolari ibihumbi bine kuri buri umwe nibashobora gusezerera ikipe y’igihugu ya Ethiopia, harimo no kubashimira ibyishimo bahaye abanyarwanda mu mukino wa gicuti wa RD Congo batsinze 3-2 i Kinshasa.

Umwe mu bakinnyi b’Amavubi utashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye iki kinyamakuru ati: ‘‘Batwemereye ko nidutsinda RD Congo tukanasezerera Ethiopia bazaduha 4000$. Ni 1000$ cyo ku mukino wa Congo kuko wari uwa gicuti na 3000$ kuko tuzaba tubonye itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’irushanwa Nyafurika rya CHAN.’’

Amavubi yamaze kugera muri Ethiopia ndetse ubu yerekeje ahitwa Mekelle hazabera uyu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN 2020,uzaba ku cyumweru taliki ya 22 Nzeri 2019.uyu mukino uzabera kuri Tigray Stadium yakira abasaga ibihumbi 40.