Print

Moto zinywa Essence zigiye gucika mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 September 2019 Yasuwe: 3678

Umukuru w’Igihugu yavugaga ko ibi bizakorwa bitewe n’uko ibinyabiziga binywa essence bihumanya umwuka abantu bahumeka.

Yagize ati “Turashaka ko mu Rwanda twagira moto zikoresha amashanyarazi gusa. Ziriya zindi zose ziratwangiriza umwuka duhumeka, ubwo tuzava aho tujya no ku modoka”.

“Ariko ntabwo tuzajya tubambura moto zisanzwe gusa ngo tubagurishe izo ngizo, tuzashaka uburyo tuzigurana”.

“Abakora umwuga wa moto ndagira ngo mbateguze kugira ngo muzadufashe kubyihutisha igihe bizaba byatangiye”!

Kugeza ubu ikigo Ampersand giteranyiriza mu Rwanda moto zitwarwa na bateri z’amashanyarazi, kimaze gutanga izigera kuri 17 ku bamotari bagiha(bakiverisaho) amafaranga bakoreye buri munsi.

Uwitwa James Musisi, umwe mu batwara abagenzi kuri moto y’amashanyarazi, ntabwo yigeze ayitera umugeri kugira ngo yake, ndetse nta n’ubwo ishobora guhinda n’ubwo yaba igeze ahaterera.

Musisi agira ati “Mu mwanya wa moteri hari iyi bateri, kwatsa moto ni ugufungura aka gafunguzo gusa, ntabwo ihinda na gato”.

“Ku bijyanye no gusharija bateri(bisimbura kunywesha moto kuri sitasiyo za essence), natwe dufite aho badusharijira hataraba henshi ariko harahari i Kimironko, Rwandex no ku Kinamba”.

“Ubusanzwe iyi bateri turayitanga bakaduha indi yuzuye, iminota itarenga ibiri baba baguhinduriye birangiye ugatanga amafaranga 920, umuriro ukaba ushobora gushiramo ugenze ibirometero hagati ya 70-80”.

Musisi akomeza avuga ko ajya mu muhanda saa kumi n’ebyiri za mu gitondo agataha saa tatu z’ijoro, umunsi ugashira ahinduye bateri inshuro eshatu cyangwa enye.

Abamotari bagenzi be bakoresha moto za essence bavuga ko aho Musisi atanga amafaranga ibihumbi 3,680 ku munsi yo gusharija bateri, bo ngo batanga amafaranga atari munsi y’ibihumbi bitanu yo kunywesha essence.

Umuyobozi w’Ikigo Ampersand, Josh Whale asobanura ko nibarangiza igerageza barimo ngo bazagurisha moto z’amashanyarazi ku mafaranga make ugereranyije n’izikoresha essence.

Avuga ko mu gihe bazaba bamaze kubona bateri zirambana umuriro, uruganda bakorana na rwo hanze y’igihugu ngo rwiteguye guhita rwohereza moto nyinshi mu Rwanda”.

U Rwanda ruri mu bihugu bifite umwuka uhumanye bitewe n’imyotsi y’ibinyabiziga

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), ryatangaje muri 2012 ko buri mwaka abantu barenga miliyoni eshatu ku isi bapfa batarageza ku myaka y’amasaziro, bitewe no guhumeka umwuka uhumanye.

WHO/OMS igaragaza ko muri abo bantu bahitanwa no guhumeka umwuka uhumanye, 87% ari abo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere (birimo n’u Rwanda).

By’umwihariko WHO igaragaza ko mu Rwanda abapfa bazira indwara z’ubuhumekero ziturutse ku mwuka uhumanye barenga 2,200 buri mwaka.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) muri raporo yacyo y’umwaka ushize wa 2018, kigaragaza ko n’ubwo guhumana k’umwuka biterwa n’umwihariko w’ibirimo gukorerwa mu gace runaka, muri rusange ngo imyotsi iva mu binyabiziga ni yo ya mbere mu gihugu ihumanya umwuka ku rugero rwa 83.4%.

Imibare REMA yahawe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA) igaragaza ko moto zirenze 1/2 cy’ibinyabiziga biri mu gihugu, kuko muri 2017 zabarirwaga mu 98,807 mu binyabiziga 191,015 byose byari mu Rwanda kugeza muri uwo mwaka.

Mu bindi bihumanya umwuka uhumekwa ku rugero rukomeye, REMA ivuga ko ari imyotsi iva mu mirimo y’inganda zitandukanye hamwe n’iva ku bicanwa bitekeshwa ibiribwa mu bikoni.