Print

Mama Nick [City Maid] yatangaje ikintu gikomeye agiye gukora kugira ngo arusheho gushyigikira Rayon Sports yihebeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 September 2019 Yasuwe: 4409

Mama Nick yabwiye ikinyamakuru UKWEZI ko yafanye Rayon Sports kuva kera ariko ngo abona bidahagije kujya kureba imikino yayo gusa ahubwo ngo arashaka kuzajya yitabira imyitozo yayo.

Yagize ati “Mfana ikipe ya Rayon Sports kuva kera nkiri mutoya.Njya kureba imikino yayo kuri stade ariko igitekerezo mfite,ndashaka kujya njya kureba aho bitoreza.Iyo mbonye uko bitoza kuri TV biranshimisha ndashaka kuzajya njya kureba imyitozo.”

Mama Nick ukundwa na benshi kubera ukuntu yitwara neza muri filimi no mu buzima busanzwe yatangaje ko akunda imyidagaduro by’umwihariko abahanzi bo mu Rwanda batandukanye.


Mama Nick yatangaje ko agiye kuzajya yitabira imyitozo ya Rayon Sports kugira ngo arusheho kuyishyigikira


Comments

Eva123 20 September 2019

Nibyiza kuba umumama nkuyu akunda Rayonm


ka.do 20 September 2019

Yewe Mama noneho ndushijeho kugukunda uziko najyaga nishyiramo ko uyifana ntabizi none inzozi ndazikabije pe.Tuyiri inyuma natwe kandi courage