Print

Abakoresha Twitter bibukije Twagiramungu Faustin gutanga ubufasha yemereye FDLR

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 September 2019 Yasuwe: 3459

Nyuma y’aho ingabo za FARDC ziciye umuyobozi wa FDLR witwa Lt Gen. Mudacumura Sylvestre,abanyarwanda batandukanye babinyujije kuri Twitter bibukije FDLR ko aricyo gihe cyo gutanga ubufasha yigeze kwemerera FDLR ko niterwa atazarebera ahubwo azayifasha kurwana.

Uwitwa Willy Wilson yagize ati “Bitegure Rukokoma aje guhorera Mudacumura.”

Abantu benshi bagarutse ku magambo Twagiramungu Faustin yavuze muri 2014 ko FADLR niterwa ishyaka rye ritazaba indorerezi ahubwo azayitabara,bamumenyesha ko yatewe akwiriye kwihutisha ubufasha.


Comments

Mparambo 20 September 2019

Ageze muri ya makorosi ajya avuga ngo akatwa n’abahanga, mutegereze buriya afite umuvuno agiye guca avuye kwa Semuhanuka.


Mparambo 20 September 2019

Mwimushinyagurira. Amafuku aratimbya mu bwonko ngo aratabara!