Print

Umurabyo wahagaritse umukino nyuma yo gukubita abakinnyi 4 bagata ubwenge

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 September 2019 Yasuwe: 5175

Uyu murabyo utangaje wakubise aba bakinnyi ubwo bari mu gice cya kabiri cy’umukino birangira uyu mukino usubitswe igitaraganya aba bakinnyi bajyanwa kwa muganga.

Uyu murabyo wakubise aba banyeshuli bo ku kigo cyitwa Wolmer’s Boys School na Jamaica College,bakiniraga kuri stade yitwa East field mu mujyi wa Kingston.

Uyu murabyo wakubise aba bakinnyi ku munota wa 84 w’umukino,bituma abagera kuri 4 barimo 2 kuri buri ruhande bikubita hasi bata ubwenge.

Uwitwa Terrence Francis niwe wahazahariye cyane kuko yajyanwe kwa muganga amerewe nabi cyane.Umusifuzi witwa Karl Tyrell yahise ahagarika umukino.